Ikiyaga cyacu :

Kivu ni ikiyaga kiri hagati y’u Rwanda na Kongo; ubwo rero ibyo bihugu byombi birakigabana.

Kiruta ibindi biyaga byo mu Rwanda.

Uburebure bwacyo bufite kirometero ijana, ubugari kikagira kirometero mirongo inani.

Gifite ibirwa byinshi bihingwaho, ndetse bimwe biratuwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda gikikijwe n’ibisozi birebire.

Ibisiza byayo birimo intoki nyinshi kandi nziza.

Intara eshatu z’u Rwanda: Gisenyi, Kibuye na Cyangugu nizo zikora ku Kivu.

Amazi y’icyo kiyaga arimo amafi; nta ngona n’imvubu bibamo.

Icyo kiyaga kibitse umwuka witwa «Gaz methane” ukoreshwa mu gucana, ugatanga n’amashanyarazi.

Ubwiza bw’icyo kiyaga n’ubw’ibisiza n’imisozi bigikikije, bivana ba mukerarugendo iyo gihera, bakaza kwitegereza no gutangarira ako kataraboneka u Rwanda rurusha ibindi bihugu.

Uzabasanga cyane ku Gisenyi no ku Kibuye.

Bamwe ngabo muri ayo mazi magari y’urubogobogo, abandi ngabo ku nkombe bafata amafoto, abandi bagandagaje ku musenyi.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo «Amazi masabano ntamara inyota.»